Rubavu: Kujyana abana mu marerero no kumenya kubatekera indyo yuzuye biri kuvura igwingira n’imirire mibi

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Rubavu batunzwe no gukora imirimo y’ubucuruzi buciriritse bwambukiranya Umupaka muto Uhuza igihugu cy’U Rwanda na RDC, bavuga batarabona amarerero yo gusigamo abana babo hakanakubitiraho kubatererana bahugiyemu bucuruzi, byatumaga abana babo bahura n’ikibazo cy’imirire mibi n’Igwingira, nubwo kuri ubu ngo babifashijwemo n’ubuyobozi icyo kibazo kiri kugabanuka nyuma yo kubona amarerero yo kubasigamo. Ababyeyi barimo […]

Nyanza: Mu muganda rusange meya yasabye abanyenyanza kwita ku isuku yo mu ngo zabo

Mugihe bamwe mubatuye akarere ka Nyanza basaba abanyarwanda muri rusange kujya bitabira gahunda za leta zirimo n’umuganda, ubuyobozi bw’aka karere bwo burasaba abaturage muri rusange kwita ku isuku y’iwabo ubundi bagashishikariza abana kugana ishuri. Mu muganda rusange usoza ukwezi kwa nzeri wabereye mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo wahuje ubuyobozi bw’aka karere hamwe n’ikipe ya Rayon Sport,bamawe mubatuye aka […]

Nyanza:Cyabakamyi baranenga imitangire ya Servise z’ubuvuzi ku kigonderabuzima cya Mucubira

Bamawe mu bajya kwivuriza kukigo nderabuzima cya Mucubira kiri mu murenge wa Cyabakamyi akarere ka Nyanza, barifuza ko  imitangire ya service z’ubuvuzi zitangirwa kuri iki kigo nderabuzima, binozwa ntibakomeze kujya barangaranwa n’abanganga kandi baba bagiye kwivuza bababaye. Abimvikana bashyira mu majwi abaganga bo ku kigonderabuzima cya Mucubira  kubarangarana, ni bamwe mu batuye mu murenge wa Cyabakamyi  mu karere ka Nyanza, […]

Muhanga: Basigaye bakora urugendo bajya gushyingura nyuma yo kwimura irimbi bashyinguragamo

Bamwe mubatuye mukagari ka mubuga, mu murenge wa shyogwe ho mukarere ka Muhanga barifuza ko bahabwa irimbi hafi yabo kuko, nyuma y’uko iryo bari bafite rifunzwe, basigaye bakora urugendo rutariruto bajya gushyingura mu irimbi rya  Gihuma riherereye mu murenge wa Nyamabuye mu kagali ka Gahogo  ku buryo usanga bibatwara ikiguzi kitari gito cy’urugendo. Abaturage bifuza ko bahabwa irimbi hafi yabo, […]

Ngororero: Meya yemeye gusura umuryango wa MUGABEKAZI Neema usaba kwimurwa kubera intambi

Umuryango wa MUGABEKA Neema uturiye uruganda rutunganya amabuye akoreshwa mu kubaka imihanda ruherereye mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero, urifuza ko ubuyobozi buwufasha kwimuka ku mpamvu z’uko urwo ruganda ruri kwangiza inyubako utuyemo na cyane ko mu minsi ya shize wari wabaruwe ngo wimuke nyamara utegereza kwimurwa amaso ahera mu kirere. Izi inzu z’umuryango wa Neema MUGABEKA utuye […]

Ruhango: Imyaka umunani irihiritse bategereje ingurane

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya kinihira na mbuye mu karere ka Ruhango, barifuza ko ubuyobozi bubafasha bakishyurwa ingurane y’imitungo yabo yangijwe n’ibikorwa byo kubaka umuyoboro w’amashanayarazi, kuko bamaze imyaka irindwi bategereje amaso akaba yaraheze mu kirere. Abaturage bagera kuri 400 batuye mu murenge wa kinihira, ndetse n’abandi barenga 70 bo mu kagali ka Kizibere Umurenge wa Mbuye, imirenge […]

Ngororero: Abakuwe mu manegeka bagatuzwa ku midugudu bijejwe kugezwaho amazi meza

Mugihe bamwe mubatuye akarere ka Ngororero umurenge wa Kageyo bimuwe mu manegeka bagatuzwa ku midugudu bifuza kwegerezwa amazi meza, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buravuga ko bufite umushinga uzarangirana n’uyu mwaka wa 2022-2023 uzageza amazi meza kuri aba baturage no kubandi batarayagezwaho batuye akarere ka Ngororero. Abagaragaza ikibazo cyo kutagira amazi meza, ni bamwe mubatuye umurenge wa Kageyo mu karere ka […]

Muhanga: Rongi, barifuza ishuri ry’imyuga barota mu nzozi

  Bamwe mu batuye umurenge wa Rongi mu karere ka Muhanga baravuga ko bakeneye ubuvugizi bakabona aho abana babo biga imyuga kuko kugeza ubu nta shuri na rimwe ry’imyuga riragera muri uyu murenge, kuburyo   abana babo  bagikora urugendo bajya kwiga imyug mu yindi mirenge. Umurengewe Rongi tuwe n’abaturage 32162. Abaturage baganiriye n’umunyamakuru ni abo mu kagali ka Gasharu umurenge wa […]

Ruhango: Abatujwe na leta barifuza guhabwa ibyangombwa by’ubutaka kugirango babone umuriro ubaca iruhande ujya gucanira ahandi

  Bamwe mu batuye mu murenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, bari mu nzu batujwemo  na Leta, baravuga ko biturutse ku kuba batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka bigaragaza ko aho batujwe na leta ari ahabo, iterambere ryabo rikomeje kuhadindirira ndetse iki kibazo kigeze aho gituma badahabwa umuriro w’amashanyarazi nyamara amapoto bakabaye bafatiraho ari iruhande rwabo, ibituma bifuza ko leta ibitaho bagahabwa ibyo […]

Ruhango: Arifuza ko ubuyobozi bumufasha mu kibazo cy’uwo bashakanye wataye urugo akigendera

Umugabo witwa Nyandwi John utuye mu kagari ka Nyakogo Umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, arasaba ubuyobozi kumufasha bukinjira mu kibazo afitanye n’umugorewe bashakanye byemewe n’amategeko wataye urugo asahuye n’imwe mumitungo bari bafite. Nyandwi John umugabo utuye mu mudugudu wa Bweramana mu kagari ka Nyakogo Umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango. arumvikana avuga uburyo ubwo yari amaze gukora impanuka yo […]