Muhanga: Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba urubyiruko kwirinda ingeso mbi zirimo no gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu gihe urubyiruko rumwe ruvuga ko ingeso mbi n’ibiyobyabwenge bihari ngo ahanini usanga ababikoresha babiterwa n’irari ryo kwifuza byinshi, Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, rukumvira inama rugirwa ndetse rukagira imitekereze yagutse itegura ejo hazaza heza. Bamwe  murubyiroko rwitabiriye ubukangurambaga bwateguwe n’itorero EAR diyoseze ya shyogwe mu karere ka Muhanga, bugamije kwigisha urubyiruko kwirinda […]

Ruhango: Baranenga uko inzego zibanze zitwara mu kubaka umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

  Bamwe mu batuye mu   murenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, baranenga uburyo abayobozi b’inzego zibanze bakoresha iyo bari kubasaba umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza nkaho  ababuze umusanze babakura mu mirimo yabo, bakirirwa babazengurukana, nyamara ngo ako kazi ariko bakoraga  kashoboraga guvamo amafaranga yo kwishyura umusanzu wa mutuel, ibituma bifuza ko ubu buro                  […]

Ruhango: Basabye Perezida Paul Kagame kububakira imihanda ya kaburimbo

Uruzinduko rw’iminsi ine Perezida wa Repuburika ari kugirira mu ntara y’amajyepfo n’iyuburengerazuba yahereye mu karere ka Ruhango, rwatumye ubuyobozi bw’aka karere busaba umukuru w’igihugu kubafasha kubona imihanda ya kaburimbo ibahuza n’uturere bahana imbibe, ndetse no kurushaho kwegereza amazi meza abatuye aka karere ka Ruhango mu rwego rwo kurushaho kuzamura imibereho yabo. umuyobozi w’akarere ka Ruhango HABARUREMA Valensi, aragaragariza perezida wa […]

GUSIGASIRA UBURUMBUKE BW’UBUTAKA MU BUHINZI BW’UMWIMERERE

Kubungabunga ubutaka n’uburumbuke mu buhinzi bw’umwimerere, inzira si ndende. Wowe ushaka kubikora,  banza wite ku butaka bwawe uburinde isuri nk’uko bikwiye. Kora kandi ku buryo wongera imborera mu butaka bwawe ndetse unakoreshe intungagihingwa hakoreshejwe ifumbire mpinduramiterere nk’ishwagara n’ibindi byabugenewe.  Hanyuma kandi ujye ukoresha uko ushoboye ubutaka bwawe buhore butwikiriye ubusasire aho bikenewe kandi uhinge ibihingwa bitwikira uutaka hagati y’ibitanga umusaruro. […]

Ruhango: Abayobozi barasabwa gutekereza umurongo w’ubumwe n’ubwiyunge kugirango barusheho kwiyubakira igihugu

Ubwo hibukwaga abarabakozi b’amakomine yahujwe akaba akarere ka ruhango bishwe mugihe cya genocide yakorewe abatutsi mu 1994, abayobozi bo muri aka karere ka Ruhango bakaba basabwa guketereza igikwiye gishimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda kugirango barusheho gufatanya kwiyubakira igihugu. Bamwe mu bakozi bo mu karere ka ruhango bitabiririye igikorwa cyo kwibuka abarabakozi b’amakomine agize akarere ka ruhango muri genocide yakorewe abatutsi mu […]

Twahirwa yinjiye mu mushinga uzafasha itangazamakuru ry’u Rwanda kongera ubunyamwuga

Twahirwa Jean Paul Aimable umaze imyaka 12 mu itangazamakuru yatangije umushinga yitezeho ko uzafasha iryo mu Rwanda kongera ubunyamwuga bihereye ku ntebe y’ishuri. Uyu mugabo akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yayinjiyemo itarahindura ikiri ORINFOR. Twahirwa usibye gukorera kuri Televiziyo y’u Rwanda, anigisha muri kaminuza mu mashami y’itangazamakuru atandukanye. Usibye itangazamakuru yanize Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Ishami ryo gucunga […]

Icyo wakora ngo kugabanya ibiro ntibikubere umugogoro

Abantu bamaze kumenyera ko impamvu ituma ibiro by’umuntu byiyongera cyane ari uko aba yinjije isukari nyinshi mu mubiri kurusha iyo akoresha kandi ko iyo ashaka gutakaza ibiro agerageza kwirinda kurya cyane akanakora imyitozo ngororangingo. Nubwo ibi byumviswe imyaka myinshi, ubushakashatsi bushya buherutse kugaragaza indi mpamvu ishobora gutuma umuntu abyibuha bikabije. Inzobere mu bijyanye n’imisemburo hamwe n’imvubura mu bitaro by’Abana bya […]

Abaganga b’inzobere bagiye kubaga no kuvura indwara z’abagore

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali bwatangaje ko kuva kuri uyu wa Gatanu buzakira itsinda ry’abaganga baturutse mu Budage n’u Bwongereza bazavura indwara zitandukanye z’abagore. Ibi bikorwa biteganyijwe hagati ya tariki 21-30 Mata 2022, ku Bitaro bya Nyarugenge biherereye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Inzobere z’abaganga 12 ziturutse muri ibyo bihugu ni zo zizaba ziri kuri ibi […]