Mugihe bamwe mubatuye akarere ka Ngororero umurenge wa Kageyo bimuwe mu manegeka bagatuzwa ku midugudu bifuza kwegerezwa amazi meza, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero buravuga ko bufite umushinga uzarangirana n’uyu mwaka wa 2022-2023 uzageza amazi meza kuri aba baturage no kubandi batarayagezwaho batuye akarere ka Ngororero. Abagaragaza ikibazo cyo kutagira amazi meza, ni bamwe mubatuye umurenge wa Kageyo mu karere ka […]
Ngororero: Abakuwe mu manegeka bagatuzwa ku midugudu bijejwe kugezwaho amazi meza
Muhanga: Rongi, barifuza ishuri ry’imyuga barota mu nzozi
Bamwe mu batuye umurenge wa Rongi mu karere ka Muhanga baravuga ko bakeneye ubuvugizi bakabona aho abana babo biga imyuga kuko kugeza ubu nta shuri na rimwe ry’imyuga riragera muri uyu murenge, kuburyo abana babo bagikora urugendo bajya kwiga imyug mu yindi mirenge. Umurengewe Rongi tuwe n’abaturage 32162. Abaturage baganiriye n’umunyamakuru ni abo mu kagali ka Gasharu umurenge wa […]
Ruhango: Abatujwe na leta barifuza guhabwa ibyangombwa by’ubutaka kugirango babone umuriro ubaca iruhande ujya gucanira ahandi
Bamwe mu batuye mu murenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, bari mu nzu batujwemo na Leta, baravuga ko biturutse ku kuba batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka bigaragaza ko aho batujwe na leta ari ahabo, iterambere ryabo rikomeje kuhadindirira ndetse iki kibazo kigeze aho gituma badahabwa umuriro w’amashanyarazi nyamara amapoto bakabaye bafatiraho ari iruhande rwabo, ibituma bifuza ko leta ibitaho bagahabwa ibyo […]
Ruhango: Arifuza ko ubuyobozi bumufasha mu kibazo cy’uwo bashakanye wataye urugo akigendera
Umugabo witwa Nyandwi John utuye mu kagari ka Nyakogo Umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, arasaba ubuyobozi kumufasha bukinjira mu kibazo afitanye n’umugorewe bashakanye byemewe n’amategeko wataye urugo asahuye n’imwe mumitungo bari bafite. Nyandwi John umugabo utuye mu mudugudu wa Bweramana mu kagari ka Nyakogo Umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango. arumvikana avuga uburyo ubwo yari amaze gukora impanuka yo […]
Muhanga: Barifuza amashuri y’abafite ubumuga
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Muhanga barasaba inzego z’ubuyobozi bw’aka karere kubafasha kwegerezwa amashuli y’abafite ubumuga, kuko babona aya mashuli akenewe mu mirenge yabo N’ubwo ubuyobozi bw’Akarere bwo buvuga ko bukirimo gukora ubuvugizi kugirango haboneke abafastanyabikorwa bo gufasha gushyiraho ayo mashuri. Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Muhanga, barimo MASENGESHO Vicent na MUKANDORI Forodinata bakaba bunvikana basaba […]
Kigali: Ibitaro bya Kigali CHUB byemereye PAC ikosa ryo kwishyura amafaranga y’ikirenga rwiyemezamirimo watsindiye kubaka Clinic
Komisiyo y’umutwe w’ abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze n’imicungire y’umutungo wa Leta PAC, yagaragarije ibitaro bya CHUB, ikosa rikomeye byakoze ubwo byishyuraga rwiyemeza mirimo wari ufite isoko ryo kubaka open clinic, mbere yuko imirimo ye irangira, bigatuma hagaragara amakosa yo kwishyura agera ku 9%, arenga ku mafaranga yari mu masezerano bari bafitanye. Ubwo ibitaro CHUB yabazwaga na Komisiyo y’umutwe w’ abadepite […]
Muhanga: Barifuza imbangukira gutabara ibageza kubitaro bikuru
Bamwe mubagana ikigo nderabuzima cya nyabinoni, kiri mu murenge wa Nyabinoni mu Krere ka Muhanga, barasaba inzego bireba ko zabafasha amburanse ikajya igera kuri iki kigonderabuzima, kuko ngo usanga kuba ntayihari bibagiraho ingaru mugihe bahawe taransifere zijya kubitaro bikuru. Bamwe mu babyeyi bagana ikigo nderabuzima cya nyabinoni giherereye mu murenge wa Nyabinoni mu karere kamuhanga, nibo bumvikana basaba ubuyobozi […]
Kayonza: Ikigo cy’igihugu gishinzwe gupima ibimenyetso bya Gihanga kigiye guhugura ku gukura imirambo mumazi hirindwa gusibanganya ibimenyetso
Ikigo cy’igihugu gishinzwe gupima ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera kiratangaza ko kigiye guhugura abafite aho bahuriye no gukura abantu mu mazi barohamye cyangwa bajugunywemo kugirango kubakuramo bige bikorwa n’ababifitiye ubumenyi mu rwego rwo kwirinda ko habaho gusibanganya ibimenyetso bigaragaza ikishe uwo muntu wasanzwe mu mazi yapfuye. Ubwo hasozwaga ubukangura mbaga bwo kwigisha abayobozi b’inzego zibanze imikorere y’ Ikigo cy’ […]
Muhanga: Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba urubyiruko kwirinda ingeso mbi zirimo no gukoresha ibiyobyabwenge.
Mu gihe urubyiruko rumwe ruvuga ko ingeso mbi n’ibiyobyabwenge bihari ngo ahanini usanga ababikoresha babiterwa n’irari ryo kwifuza byinshi, Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga burasaba urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, rukumvira inama rugirwa ndetse rukagira imitekereze yagutse itegura ejo hazaza heza. Bamwe murubyiroko rwitabiriye ubukangurambaga bwateguwe n’itorero EAR diyoseze ya shyogwe mu karere ka Muhanga, bugamije kwigisha urubyiruko kwirinda […]