Kirehe: Barasaba ubuyobozi bw’akarere kurandura amakimbirane yo mu miryango atuma abana bava mu ishuri

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kirehe mu ntara y’uburasirazuba, barasaba ubuyobozi bw’aka karere kugira icyo bukora mu kurandura amakimbirane akomeje kurangwa muri imwe mu miryango agatuma hari abana baterwa inda bakiri abangavu abandi bagata amashuri. ZANINKA Floride, NYIRAKAMANA Angelic, SINGIZWA Marceline na HAGENIMA Martin ni bamwe mu baturage bo mu karere ka Kirehe, bavuga hari imiryango ifite amakimbirane […]

Muhanga: Shyogwe , Abagabo baranengwa gukubita abagore babo

Bamwe mu batuye  akarere Muhanga bavuga ko hari abagabo bakubita abagore babo  nyuma yo kuva mu tubari basinze ibyo  bigakurura amakimbirane mu miryango, Ubuyobozi bw’aka karere bukavuga ko hakomejwe ubukangurambaga bushishikariza abantu kwirinda icyakurura amakimbirane. Kubwimana Providance, Nyiraneza Claudette, Uwimana Gorette na Kamanzi Benjamin batuye mu kagali ka Mubuga umurenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, bamwe mu bagore bahura […]

Ruhango: Baravuga ko ubusinzi no kujya mu bushoreke biri guteza amakimbirane mu ngo hagati y’abashakanye

Bamwe mu batuye mu tugari twa Mwendo na Nyakarekare two mu murenge wa Mbuye akarere ka Ruhango, baravuga ko ibibazo biri kugaragara hagati y’abashakanye bishingiye k’ubusinzi, kujya mu bushoreke no gushaka kwikubira imitungo y’urugo k’uruhande rw’umwe mu bashakanye, biri guteza amakimbirane mu ngo hagati y’abashakanye, ku buryo basaba ubuyobozi guhagurukira ibyo bibazo biri kugira uruhare mu gusenya ingo. Sinumvayo Sildio […]

Gahengeri: Abagore barinubira guharirwa imirimo nabo bashakanye bakigira mutubari.

Bamwe mubagore  batuye mu akarere ka Rwamagana bavuga ko hakiri abagabo baharira abagore imirimo yo murugo bakajya mutubari aho banabujyanamo umutungo w’urugo  ugasanga birakurura amakimbirane mu miryango,ariho  Ubuyobozi bw’aka karere buhera busaba abagabo bagifite imyumvire y’uko abagore bahariwe imirimo yo mu rugo kuyireka ndetse bakanirinda amakimbirane kuko biri no mubibatera ubukene mu miryango. Muhoracyeye honoline, Hategekimana Gilbert, Nizeyimana gorethi n’Uwizeyimana […]

Amajyepfo: Muhanga na Ruhango, bashyira mu majwi amakimbirane yo mu miryango kubangamira imyigire yabo

Mugihe bamwe mubanyeshuri bo mu turere twa Muhanga na Ruhango mu ntara yamajyepfo bashyira mu majwi amakimbirane yo mu miryango kubangamira imyigire yabo kubera kubura bimwe mu bikoresho, bamwe mubayobozi bibigo byamashuri bo barasaba ubuyobozi bwibigo by’amashuri gufata umwanya wo gutega amatwi abana baturuka mu miryango ifite amakimbirane kuko nabo ngo iyo baganirijwe biga bagatsinda. NYIRAMANA Theresie, UWITONZE Alphonsine hamwe […]

Amajyepfo: Kibirizi na Save Abagore barashinjwa guhohotera abagabo bitwaje uburinganire n’ubwuzuzanye

NYANDWI Philbert na mugenziwe BIZIMANA Emmanuel baravuga ko bahohoterwa nabo bashakanye biturutse kubagore babo bitwaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bigatera amakimbirane mu miryango yabo Nyandwi Philbert Aho yagize “Ati Ngewe narumiwe ibi bera inaha muri gisagara nukurara munduru gusa  abagore baraduhohotera cyane kuburyo mbo na nanjye nzigendera aho kugirango tuzicane  nzagenda nkabandi bagenda bagata ingo zabo none se hari aho umugore […]

Ngororero: Baravuga ko Covid-19 yabaye intandaro yo kwiyongera kw’amakimbirane yo mungo

  Bamwe mu baturage bo mukarere ka ngororero baravuga ko mu bihe bya covid-19 hari abagore barushijeho guhura n’ibibazo by’ihohoterwa birimo no gukubitwa n’abagabo bashakanye cyangwa bakabaraza ku nkeke bitwaje ubukene bwo mu miryango. Nsanzimana Epimaque, Nyirasafari Claudette na Yankurije Liberatta ni bamwe mubaturage batuye mumurenge   wa Ngororero, mu Karere ka Ngororero, bavuga agahinda kagaragara mu miryango imwe n’imwe yo […]

Musanze: Kutamva kimwe ihame ry’uburinganire intandaro y’abagabo baharika abagore babo

Abatuye akarere ka Musanze baravuga ko kumva nabi uburinganire kwa bamwe mu bagore ari kimwe mu mpamvu zitera ihohoterwa n’amakimbira mu muryango, ku uburyo ngo rimwe narimwe usanga bamwe mu bagabo bahitamo guharika abagore babo bakajya gushaka izindi ngo ku uruhande bitewe no ku tumvikana ku ihame ry’uburinganire. Aba batuye mu karere ka Musanze barimo umubyeyi witwa UWAJENEZA Martha, BARIKUMWENAYO […]

Ruhango: Kinihira aratabaza ubuyobozi nyuma y’uko umugore amutaye agatwara n’abana

Umugabo witwa Nyandwi John utuye mu kagari ka Nyakogo Umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, arasaba ubuyobozi kumufasha bukinjira mu kibazo afitanye n’umugorewe bashakanye byemewe n’amategeko wataye urugo asahuye n’imwe mumitungo bari bafite. Nyandwi John umugabo utuye mu mudugudu wa Bweramana mu kagari ka Nyakogo Umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango aravuga uburyo yahuye n’impanuka bikarangira n’umugorewe amutaye akajya kwishakira […]

Kamonyi na Muhanga: Babangamiwe n’urugomo rw’abana biyita marine bafatanyamo na rumwe mu rubyiruko

Bamwe mu batuye turere twa kamonyi na muhanga baturiye isantere ya Cyanika iri hagati y’imirenge ya Musambira na Cyeza, barifuza ko inzego zubuyobozi zibafasha kugemura ikibazo cy’abana bazwi kwizina rya marine n’urubyiruko usanga bakora ubujura buvanze n’urugomo rwo guhohotera abo bibye. Isantere ya cyanika, ni isanere iherereye hagati y’umurenge wa cyeza mukarere ka muhanga n’umurenge wa musambira mu karere ka […]