Twahirwa Jean Paul Aimable umaze imyaka 12 mu itangazamakuru yatangije umushinga yitezeho ko uzafasha iryo mu Rwanda kongera ubunyamwuga bihereye ku ntebe y’ishuri. Uyu mugabo akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yayinjiyemo itarahindura ikiri ORINFOR. Twahirwa usibye gukorera kuri Televiziyo y’u Rwanda, anigisha muri kaminuza mu mashami y’itangazamakuru atandukanye. Usibye itangazamakuru yanize Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Ishami ryo gucunga […]
Twahirwa yinjiye mu mushinga uzafasha itangazamakuru ry’u Rwanda kongera ubunyamwuga
Inzu ya Papa Wemba yahinduwe ingoro
Inzu y’umuhanzi w’Umunye-Congo , Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba wamamaye nka Papa Wemba, yahinduwe ingoro ndangamurage ya Rumba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC. Guhindura inzu y’uyu muhanzi ingoro ndangamurage byahuriranye n’uko kuri uyu wa 24 Mata, ari umwaka wa gatandatu atabarutse. Hateguwe ibikorwa bitandukanye muri RDC mu rwego guha icyubahiro uyu muhanzi watabarutse ari ku rubyiniro. Byitezwe ko […]
Umuziki nyarwanda wahawe rugari kuri RFI
Kuva tariki 18 kugeza kuri 22 Mata binyuze mu Kiganiro ‘Couleurs Tropicales’ gica kuri Radio France Internationale [RFI] yo mu Bufaransa, umuziki wo mu Rwanda niwo wahawe umwanya wonyine muri iyo minsi ine. Ni ubwa mbere byari bibaye kuri iyi radiyo ikomeye kandi yumvwa ku rwego mpuzamahanga n’abantu benshi biganjemo abumva n’abavuga Igifaransa. Iki kiganiro gikorwa na Claudy Siar […]
Ibyo wamenya kuri ’Saffron Crocus’, igihingwa gisarurwamo akayabo
Hashize igihe kitarenze imyaka ine mu Rwanda hageze igihingwa cyitwa ’Chia Seeds’ mu ndimi z’amahanga, cyiswe ‘imbwiso’ mu Kinyarwanda. Abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba bashobora kuba ari bo babimburiye abandi kubyaza umusaruro iki gihingwa nyuma y’aho kigeragejwe bikagaragara ko kiberanye n’ubutaka bwabo. Kimaze kwitabirwa n’abagera ku 1000 mu Karere ka Ngoma aho abahinzi bacyirahira kuko nibura ikilo kimwe gishobora kugura 3000 […]
Abikorera basabwe kwinjira mu bikorwa bizana impinduka
Abikorera bo mu Ntara y’Amajyepfo basabwe kwinjira mu bikorwa bifatika kandi bizana impinduka zigaraga mu iterambere ry’iyo ntara ndetse n’abayituye. Babisabwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Parfait Busabizwa, kuri uyu wa 22 Mata 2022 ubwo habaga ihererekanyabubasha hagati ya komite nshya ziheruka gutorwa z’abayobora urugaga rw’abikorera muri iyo ntara no mu turere tuyigize. Yagize ati “Kwishyira hamwe ni cyo cya mbere […]
Hatangijwe uburyo bwo gufasha abari mu bukene kubuvamo
Ubushashatsi bwakoze n’ikigo cy’Igihugu ku mibereho y’ingo, EICV5 bwo bugaragaza ko Akarere ka Nyamasheke kari mu dufite umubare munini w’abantu bari mu bukene. Ubuyobozi bw’aka karere butangaza ko bwatangije gahunda bise ’Nsiga ninogereze’ igamije kugabanya ubukene ikunganirwa na gahunda yo gutera icyayi mu mukandara wa Nyungwe. Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appollonie, avuga ko Nsiga ninogereze ari gahunda yo gufasha […]
Hatangijwe ishami ryitezweho guteza imbere ubworozi
Hagamijwe guteza imbere ubworozi mu Rwanda kugira ngo bugirire akamaro ababukora, mu Karere ka Muhanga hashyizweho ikigo cy’ubushakashatsi ku matungo magufi atuza, kugira ngo gifashe abarozi kubikora kinyamwuga. Ni ikigo giherereye mu Murenge wa Muhanga muri Sitasiyo y’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB), cyatangiye muri Mata 2021. Umushakashatsi muri RAB, Safari Sylvestre, yavuze ko intego nyamukuru yacyo […]
IMF yamanuye igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’u Rwanda
Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) cyamanuye igipimo cy’izamuka ry’ubukungu bw’ibihugu byishi ku Isi, icy’u Rwanda kiva kuri 7,2 ku ijana byateganywaga ko buzazamukaho muri uyu mwaka kigera kuri 6,4 ku ijana. Imibare yatangajwe kuri uyu wa Kabiri isimbura iyashyizwe ahagaragara muri Mutarama, hashingiwe ku buryo imiterere y’ubukungu bw’isi igenda ihindagurika. Igaragaza ko ubukungu bw’Isi muri rusange uyu mwaka buzazamukaho 3,6%, igipimo […]
Icyayi cy’u Rwanda gikomeje guhiga ibindi ku isoko rya Mombasa
Icyayi cy’u Rwanda gikomeje kwigarurira imitima ya benshi ku buryo ku isoko ry’icyayi mu Mujyi wa Mombasa muri Kenya, ari cyo gifite igiciro kiri hejuru kubera ubwiza bwacyo bwanyuze abaguzi. Imibare yo ku isoko muri Kenya igaragaza ko igiciro cy’icyayi cy’u Rwanda kiri ku madolari 2.83 ni ukuvuga 2899Frw ku kilo, icyo muri Kenya ni amadolari 2.53 ku kilo, icyo […]
Byagaragaye ko kurya avoka bigabanya kurwara umutima ku kigero cya 22%
Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko kurya avoka uzisimbuje ‘fromage’ cyangwa andi mavuta ashyirwa ku biryo cyangwa se ukazisimbuza inyama ziba zabanje gucishwa mu nganda, bikugabanyiriza ibyago byo gufatwa n’indwara y’umutima ukava mu bagera muri miliyoni 18 bahitanwa nayo buri mwaka nk’uko imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ibigaragaza. Ubu bushakashatsi bwari bumaze imyaka 30 bwakozwe na ’Harvard T.H. Chan […]