Nyanza:Cyabakamyi kutagira ibibuga by’imikino bituma batagaragaza impano bafite

Urubyiruko rwo mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza, ruravuga ko kuba nta bibuga bafite by’imikino bituma bibera mu bwigunge kuko rutabasha bgukina imikino itandukanye, ibyo baheraho bifuza ko iki kibazo cyabo gishakirwa igisubizo mu rwego rwo kubafasha kubona aho rwidagadurira na cyane ko hari abo bigiraho ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge. Urubyiruko rwo mu akagari karama n’utundu dutandukanye […]

Rubavu: Kujyana abana mu marerero no kumenya kubatekera indyo yuzuye biri kuvura igwingira n’imirire mibi

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Rubavu batunzwe no gukora imirimo y’ubucuruzi buciriritse bwambukiranya Umupaka muto Uhuza igihugu cy’U Rwanda na RDC, bavuga batarabona amarerero yo gusigamo abana babo hakanakubitiraho kubatererana bahugiyemu bucuruzi, byatumaga abana babo bahura n’ikibazo cy’imirire mibi n’Igwingira, nubwo kuri ubu ngo babifashijwemo n’ubuyobozi icyo kibazo kiri kugabanuka nyuma yo kubona amarerero yo kubasigamo. Ababyeyi barimo […]

Nyanza: Mu muganda rusange meya yasabye abanyenyanza kwita ku isuku yo mu ngo zabo

Mugihe bamwe mubatuye akarere ka Nyanza basaba abanyarwanda muri rusange kujya bitabira gahunda za leta zirimo n’umuganda, ubuyobozi bw’aka karere bwo burasaba abaturage muri rusange kwita ku isuku y’iwabo ubundi bagashishikariza abana kugana ishuri. Mu muganda rusange usoza ukwezi kwa nzeri wabereye mu karere ka Nyanza mu ntara y’amajyepfo wahuje ubuyobozi bw’aka karere hamwe n’ikipe ya Rayon Sport,bamawe mubatuye aka […]

Bugesera:Ntabushobozi bafite bwo kugura urusinga rw’amashanyarazi rumaze kwibwa ubugira gatatu

Bamwe mu batuye mu mudugudu wa Gako akagali ka Kabeza mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera, barasaba ubuyobozi kubagoboka bakabona urutsinga rw’amashanyarazi nyuma y’uko urutsinga rwabagemuriraga amashanyarazi rwibwe ubugiragatatu n’abantu bataramenyekana, kuko kuri iyi nshuro ubushobozi bwo guteranya bakagura urundi bumaze kubashiraho ku buryo batabasha kongera kubona ayo ku rugura. Ingo esheshatu zo mu mudugudu wa Gako mu […]

Rwanda: Inama mpuzamahanga ku bworozi bw’inkoko isanze abarozi bafite amarira y’ibiryo byazo byahenze

Mugihe mu Rwanda hatangiye inama mpuzamahanga ku bworozi bw’inkoko, bamwe muborozi b’inkoko baragaragaza ko kuri ubu bagorwa no kubona ibiryo byazo kubera ubyuryo kwisongo ryabyo biri guhenda, gusa minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ikaba iotanga umurongo kuri iki kibazo cy’ibiciro by’ibiryo by’inkoko byahenze. Kuri ubu u Rwanda ruri kwakira inama mpuzamahanga, ku bworozi bw’inko aho iyi nama igamije kureba aho umworozi w’inkoko […]

Nyanza:Cyabakamyi baranenga imitangire ya Servise z’ubuvuzi ku kigonderabuzima cya Mucubira

Bamawe mu bajya kwivuriza kukigo nderabuzima cya Mucubira kiri mu murenge wa Cyabakamyi akarere ka Nyanza, barifuza ko  imitangire ya service z’ubuvuzi zitangirwa kuri iki kigo nderabuzima, binozwa ntibakomeze kujya barangaranwa n’abanganga kandi baba bagiye kwivuza bababaye. Abimvikana bashyira mu majwi abaganga bo ku kigonderabuzima cya Mucubira  kubarangarana, ni bamwe mu batuye mu murenge wa Cyabakamyi  mu karere ka Nyanza, […]

Nyanza: Cyabakamyi, imihanda idakoze intandaro yo kudidndira mu iterambere

Bamwe mu batuye umurenge wa Cyabakamyi akarere ka Nyanza, baravuga ko kutagira Imihanda ikoze ibahuza mu bikorwa by’ubuhahirane n’indi mirenge itandukanye yo muri aka karere n’utundi turere duhana imbibi n’uyu murenge, wabo bikomeje kuba imbarutso yidindira ry’iterambere ryabo, bituma basaba ubuyobozi kubafasha  iki kibazo bafite cyikabonerwa igisubizo kirambye. Umurenge wa Cyabakamyi uri mu karere ka Nyanza ku gice cy’aho aka […]

Muhanga: Basigaye bakora urugendo bajya gushyingura nyuma yo kwimura irimbi bashyinguragamo

Bamwe mubatuye mukagari ka mubuga, mu murenge wa shyogwe ho mukarere ka Muhanga barifuza ko bahabwa irimbi hafi yabo kuko, nyuma y’uko iryo bari bafite rifunzwe, basigaye bakora urugendo rutariruto bajya gushyingura mu irimbi rya  Gihuma riherereye mu murenge wa Nyamabuye mu kagali ka Gahogo  ku buryo usanga bibatwara ikiguzi kitari gito cy’urugendo. Abaturage bifuza ko bahabwa irimbi hafi yabo, […]

Muhanga: Mu mujyi wa muhanga ubushobozi buke bwatumye babura amashuri y’incuke.

Bamwe mu babyeyi bamikoro make bo mu mujyi wa Muhanga mu karere ka Muhanga bafite abana bagejeje igihe cyo kujyanwa mu mashuli y’incuke, baravuga ko Muri ikigihe cyitangira ry’amashuli Umwaka wa 2022-2023, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ abana babo bagiye gukomeza kuguma mu rugo bitewe no kubura  ibigo by’amashuri baberekezamo. Kumunsi wambere w’itangirya ry’amashuli yaba ayincuke, ayabanza n’ayuburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na […]

Kamonyi: Ubuke bw’abaganga butuma bategereza servise z’ubuvuzi

Bamwe mubivuriza ku kigonderabuzima cya Remera Rukoma giherereye mu mu renge wa Rukoma mukarere ka Kamonyi, baravuga ko ikibazo cy’ubucye bw’abaganga muri iki kigonderabuzima, bituma batinda kubona serivise z’ubuvuzi baba baje gusha, ibituma bifuza ko iki kigonderabuzima cyakongererwa umubare w’abaganga mu rwego rwo kunoza service zihabwa abarwayi bakigana. Ikigonderabuzima cya Remerarukoma, giherereye mu murenge wa Rukoma mu karere ka Kamonyi […]