Bamwe mu batuye mu murenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, bari mu nzu batujwemo na Leta, baravuga ko biturutse ku kuba batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka bigaragaza ko aho batujwe na leta ari ahabo, iterambere ryabo rikomeje kuhadindirira ndetse iki kibazo kigeze aho gituma badahabwa umuriro w’amashanyarazi nyamara amapoto bakabaye bafatiraho ari iruhande rwabo, ibituma bifuza ko leta ibitaho bagahabwa ibyo […]
Ruhango: Abatujwe na leta barifuza guhabwa ibyangombwa by’ubutaka kugirango babone umuriro ubaca iruhande ujya gucanira ahandi
Ruhango: Arifuza ko ubuyobozi bumufasha mu kibazo cy’uwo bashakanye wataye urugo akigendera
Umugabo witwa Nyandwi John utuye mu kagari ka Nyakogo Umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, arasaba ubuyobozi kumufasha bukinjira mu kibazo afitanye n’umugorewe bashakanye byemewe n’amategeko wataye urugo asahuye n’imwe mumitungo bari bafite. Nyandwi John umugabo utuye mu mudugudu wa Bweramana mu kagari ka Nyakogo Umurenge wa Kinihira akarere ka Ruhango. arumvikana avuga uburyo ubwo yari amaze gukora impanuka yo […]
Muhanga: Barifuza amashuri y’abafite ubumuga
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Muhanga barasaba inzego z’ubuyobozi bw’aka karere kubafasha kwegerezwa amashuli y’abafite ubumuga, kuko babona aya mashuli akenewe mu mirenge yabo N’ubwo ubuyobozi bw’Akarere bwo buvuga ko bukirimo gukora ubuvugizi kugirango haboneke abafastanyabikorwa bo gufasha gushyiraho ayo mashuri. Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Muhanga, barimo MASENGESHO Vicent na MUKANDORI Forodinata bakaba bunvikana basaba […]
Kigali: Ibitaro bya Kigali CHUB byemereye PAC ikosa ryo kwishyura amafaranga y’ikirenga rwiyemezamirimo watsindiye kubaka Clinic
Komisiyo y’umutwe w’ abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze n’imicungire y’umutungo wa Leta PAC, yagaragarije ibitaro bya CHUB, ikosa rikomeye byakoze ubwo byishyuraga rwiyemeza mirimo wari ufite isoko ryo kubaka open clinic, mbere yuko imirimo ye irangira, bigatuma hagaragara amakosa yo kwishyura agera ku 9%, arenga ku mafaranga yari mu masezerano bari bafitanye. Ubwo ibitaro CHUB yabazwaga na Komisiyo y’umutwe w’ abadepite […]
Muhanga: Barifuza imbangukira gutabara ibageza kubitaro bikuru
Bamwe mubagana ikigo nderabuzima cya nyabinoni, kiri mu murenge wa Nyabinoni mu Krere ka Muhanga, barasaba inzego bireba ko zabafasha amburanse ikajya igera kuri iki kigonderabuzima, kuko ngo usanga kuba ntayihari bibagiraho ingaru mugihe bahawe taransifere zijya kubitaro bikuru. Bamwe mu babyeyi bagana ikigo nderabuzima cya nyabinoni giherereye mu murenge wa Nyabinoni mu karere kamuhanga, nibo bumvikana basaba ubuyobozi […]
Kayonza: Ikigo cy’igihugu gishinzwe gupima ibimenyetso bya Gihanga kigiye guhugura ku gukura imirambo mumazi hirindwa gusibanganya ibimenyetso
Ikigo cy’igihugu gishinzwe gupima ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera kiratangaza ko kigiye guhugura abafite aho bahuriye no gukura abantu mu mazi barohamye cyangwa bajugunywemo kugirango kubakuramo bige bikorwa n’ababifitiye ubumenyi mu rwego rwo kwirinda ko habaho gusibanganya ibimenyetso bigaragaza ikishe uwo muntu wasanzwe mu mazi yapfuye. Ubwo hasozwaga ubukangura mbaga bwo kwigisha abayobozi b’inzego zibanze imikorere y’ Ikigo cy’ […]
Ruhango: Baranenga uko inzego zibanze zitwara mu kubaka umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.
Bamwe mu batuye mu murenge wa Kinihira akarere ka Ruhango, baranenga uburyo abayobozi b’inzego zibanze bakoresha iyo bari kubasaba umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza nkaho ababuze umusanze babakura mu mirimo yabo, bakirirwa babazengurukana, nyamara ngo ako kazi ariko bakoraga kashoboraga guvamo amafaranga yo kwishyura umusanzu wa mutuel, ibituma bifuza ko ubu buro […]
SPORTSLIVE: Amavubi yemerewe miliyoni 75 naramuka asezereye Ethiopia, mu gihe mukura VS iri gusaba umuhisi n’umugenzi
Ryari ijoro ryiza cyane, ryo ku wa kabiri tariki ya 30 kamena 2022, ku kubasore b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda amavubi ubwo basurwaga n’abayobozi batandukanye mu ijoro ryiswe “ijoro ry’inkera y’abahizi”, Ni ijoro ryateguwe ngo harebwe uburyo ikipe y’igihugu y’u Rwanda (amavubi) yazitwara neza mu mukino wo kwishyura amavubi azahuramo na Ethiopia mu ijonjora ryo guhatanira itike yo kwerekeza mu mikino […]
Nyamagabe: Perezida wa repuburika yasabye abayobozi gukemura ikibazo cy’ibiciro by’ubukode nta ruhande bahutaje.
Ifoto twayikuyeye kuri Kigali to day Mugihe bamwe mu bacururiza mu isoko rya kijyambere rya Nyamagabe riherereye mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo, bakomeje kuvuga ko ubukode bishyura aho bakorera buri hejuru ku uburyo bifuza ko ubuyobozi bwabafasha igiciro bishyura Ncyigabanuka, Perezida wa repuburika Paul kagame arasaba ubuyobozi bw’akarere ka nyamagabe gukemura icyo kibazo nta ruhande na rumwe rubangamiwe. […]
Nyamagabe: Perezida wa Repuburika aranenga abayobozi badaterwa isoni no kudakemura ibibazo by’abaturage
Ifuto twayikuyeye ku gihe Uruzinduko rw’iminsi ine Perezida wa Repuburika ari kugirira mu ntara y’amajyepfo n’iyuburengerazuba, yakomoje kubayobozi bumva ibibazo by’abaturage barangiza bakicecekera, kugeza ubwo abaturage barambiwe kwiruka mu buyobozi ibibazo byabo bikarangira babiretse. Ibi perezida wa Repuburika Paul Kagame akaba yabigarutseho, ubwo mu ruzinduko ari kugirira mu karere ka Nyamagabe yakiraga ibibazo by’abaturage bitandukanye birimo ibyimanza zitarangizwa, ibishingiye ku […]