Muahanga : Kabgayi uburere buhamye bwubakiye ku nzego eshatu musenyeri Simaragde MBONYINTEGE

Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi uri mu kiruhuko cy’izabukuru, aravuga ko uburere buhamye butagerwaho mugihe hatabayego ubufatanye bw’abana, ubw’ababyeyi ndetse n’ubwinzego z’ibigo by’amashuri, ku uburyo yifuza ko izi nzego eshatu zikwiye gufatanyiruza hamwe mu uburere buhamye. NAYITURIKI Benjamin, ni umunyeshuri uhagarariye abandi mu kigo cy’amashuri cya Mari reine Kabgayi giherereye mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga. Ubwo iki […]

ESB Kamonyi: Kurera umwana ushoboye kandi ushobotse birareba ababyeyi n’abarezi

Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi, Musenyeri Barthazar NTIVUGURUZWA arasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarezi hamwe n’ababyeyi, kumva ko kurera umwana ushoboye kandi ushobotse ari inshingano zabo nta numwe uvuyemo. Padiri Jean D’amour Majyambere umuyobozi w’ishuri rya mutagatifu Bernadette riherere mu murenge wa Gacurabwenge mu  karere ka Kamonyi, aravuga ko iri shuri mu myigire y’abana baryigamo intego ryari gifite, umwaka ushize wa […]

Barashima uburyo inzu ababyeyi babyariramo imaze kuzura igiye gucyemura ibibazo ababyeyi bahuraga nabyo igihe bagiye kubyara

Bamwe mubatuye mu murenge wa Mwendo bivuriza ku kigonderabuzima cya gishweru mu karere ka Ruhango, baravuga ko nyuma y’uko iki kigonderabuzima hutswe inzu ababyeyi babyariramo bigiye gukemura ikibazo cy’uko wasangaga uwaherekeje umubyeyi abura aho yicara ngo yakire umwana wavutse , ibyatumaga ababyeyi baje kubyara batisanzura. Mukaremera Alexia na DUKUZEMARIYA Agnes ni bamwe mu babyeyi batuye mu murenge wa Mwendo mu […]

Nyaruguru: Urubyiriko rukorera mu ruganda rutunganya kawa birigutuma rutishora mu ngesombi

Bamawe mu urubyiruko rwabakobwa bakorera imirimo mu uruganda rwa Kawa ruherereye mu murenge wa Cyahinda mu karere ka Nyaruguru baravuga ko kuba bakora muri uru ruganda biri gutuma bikemurira ibibazo badategereje gusaba ndetse bikanabarinda kugera kudusantere bahuriramo nababashuka kuko ngo akazi kabo gatangira samoya za mugitondo kakagera sakumi nimwe zumugoroba. Bamwe mubakobwa bari mu kiciro cyurubyiruko twasanze mu ruganda rutunganya […]

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi barifuza gufashwa kubona imihanda imodoka zifashisha zitwara umusaruro wabo

Bamwe mubahinzi bicyayi bo mu murenge wa Munini mu karere ka Nyaruuru, nubwo bavuga ko nyuma yo kwitabira ubuhinzi bwicyayi hari ibyahindutse mu mibereho yabo yari yuzuyemo gutungwa no kujya guca incuro, baranagaragaza imbogamizi z’imihanda idakoze itaborohereza kugeza umusaruro wabo  ku ikusanyirizo aho imodoka ziza kuwutwara. Bamwe mubahinzi bicyayi babarizwa mu murenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru, nibo bumvikana […]

Nyanza: Umuryango wa Never again Rwanda uri guhuza Abayobozi n’abatuye akarere ka Nyanza ku bibazo by’igwingira n’imirire mibi ku bana

Umuryango  Never again Rwanda ishami rikorera mu karere ka nyanza, uravuga ko mu buryo bwo kurwanya ikibazo cy’igwingira n’imirire mibi mu bana, wafashe ingamba zo guhuza abaturage bo mu Kagali ka Kavumu mu murenge wa Busasamana n’ubuyobozi bw’akarere kabo ka Nyanza kugirango bungurane ibitekerezo mu rwego rwo gucyemura icyo kibazo mu buryo burambye. Bamwe abyeyi bo mu kagari ka Kavumu […]

Nyaruguru: Umuryango wararanaga n’amatungo wafashijwe gusohoka muri iki kibazo

Umuryango wa Nkurunziza damascene na mukeshimana Therese ubarizwa mu murenge wa Nyabimata mu karere ka Nyaruguru. Mu cyumweru cyahariwe umujyanama n’umufatanyabikorwa , nyuma yo gusurwa n’abajyanama hamwe n’abafatanya bikorwa b’akarere ka Nyaruguru, uyu muryango uravuga ko nyuma yo gufashwa kuvugurura inzu babagamo yari imeze nka nyakatsi kuri ubu watandukanye ni ikibazo cyo kurarana n’amatungo wasangaga kibatera indwara zituruka ku mwanda. […]

Ruhango: Urubyiriko nyuma yo gukurwa mu bushomera ruri gukora imirimo iruteza imbere

Bamwe mu Rubyiruko rwo mu karere ka Ruhango rukora Imirimo yo gusana Imihanda yeguriwe Compani z’urubyiruko, baravuga ko nyuma yuko babonye ako kazi bakava mu bushomeri bwari bubugarije,  biturutse kuri iyo mirimo bahawe, ubu batangiye kugera kubikorwa biri kubasha kwiteza imbere. Abarimo bamwe mu Rubyiruko rwo mu mirenge umunani yakarere ka Ruhango, Ikoreramo kampani zurubyiruko zeguriwe imirimo yo gusana , […]

Gicumbi:Isoko ry’amatungo magufi ryafashije mu kwiringa ibihombo

Mu karere ka Gicumbi Umurenge wa Rwamiko ahitwa Manyagiro ubu hamaze kubakwa isoko ry’amatungo magufi bikozwe n’umushinga uteze imbere ubworozi bw’amatungo magufi (PRISM)Bamwe mu borozi bagurisha amatungo kimwe n’abayagura bemezako ari igisubizo ku bibazo byari bibugarije  bijyanye no kutagira isoko ry’ayo matungo Abarema iri soko bungukiyemo byinshi Mu ruhererekane nyongeragaciro mu bworozi, ibikorwa remezo nabyo bifasha mu kugera ku nyungu […]

Ngororero: Amatsinda y’aborozi b’ingurube mu gukemura ikizazo cy’ibura ry’ibiryo by’ingurube

Mu Karere ka Ngororero , aborojwe ingurube n’umushinga uteza imbere ubworozi bw’amatungo magufi PRISM ukorera mu kiko cy’igihugu cy’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi RAB bavugako kuba bakorera mu matsinda bibafasha kwita ku buzima bw’amatungo bahawe cyane cyane mu gukemura ikibazo cy’ibiryo by’ingurube biboneka hake muri ako gace. Muri iyi minsi hagiye hagaragara ibibazo bijyanye n’ubuke bw’ibiryo by’amatungo. Kuri ibyo kandi hakiyongeraho izamuka […]