Muhanga : Urugaga rw’abikorera ruvuga ko hakiri abarokotse Genocide  yakorewe Abatutsi bakiri mu buzima bubi.

Muhanga : Urugaga rw’abikorera ruvuga ko hakiri abarokotse Genocide  yakorewe Abatutsi bakiri mu buzima bubi. Urugaga rw’abikorera ruravuga ko hakiri abarokotse Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakiri mu buzima butari bwiza, bityo abari muri  uru rugaga bakaba biyemeje ko bagomba gufatanya n’abandi mukuzamura iterambere ry’imibereho yabo. Ibi bakaba babitangarije  mugikorwa cyo kwibuka kunshuro ya 30 abikoreraga bazize Genocide yakorewe abatutsi […]

Abayobozi b’inzego zibanze mu ntara y’amajyepfo barasabwa umusanzu mu  kunoza neza ibikorwa  byose bigamije gutegura Amatora.

Kuwa kabiri 16 Gicurasi 2024 Abayobozi b’inzego z’ibanze mu ntara y’amajyepfo barasabwa  umusanzu na komisiyo y’igihugu y’amatora kugira uruhare mu kunoza ibikorwa byose bigamije gutegura amatora kugira ngo amatora azagende neza nta nkomyi. Mu kugaragariza ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo ibyavuye mu gikorwa cyo kugenzura imiterere y’ibiro by’itora no kureba ibibazo bishobora kubangamira ibikorwa by’amatora, harimo ikibazo cy’Imihanda ijya kubiro by’itora yangiritse […]

Muhanga: Abafite ubumuga bashyiriweho  uburyo bwo kwerekana impano zabo.

Kuri uyu wakane tariki16Gicurasi 2024 bamwe mubafite ubumuga bo mu karere ka Muhanga, baravuga ko umushinga ubufatanye program ugiye kuba igisubizo kuri bamwe muribo bafite impano zitandukanye zirimo izo gukina amakinamico n’ama film, kuko hari bagenzi babo batabashaga kubona uko bagaragaza impano bifitemo. Mu gikorwa cyo gufungura kumugaragaro umushinga ubufatanye program mu karere ka Muhanga,Bamwe mu bafite ubumuga bo muri […]

Muhanga : Umuryango Nyarwanda ufasha Abahuye n’ikibazo cyo kwandura virusi itera SIDA urakangurira abakora umwuga w’uburaya kurushaho kuyirinda.  

Ifoto from igihe.com Mu gihe hari gahunda y’uko mu mwaka wa 2030 nta bwandu bushya bwa Vurisi itera SIDA ku isi , umuryango nyarwanda ufasha abahuye n’ikibazo cyo kwandura virusi itera SIDA urasaba abakora umwuga w’uburaya mu karere ka Muhanga kurushaho kuyirinda badakora imibonano idakingiye. Mu bukangurambaga bukorwa mu bice bitandukanye by’igihugu n’inzego zishinzwe  ubuzima bashishikariza abaturage kwirinda ikwirakwira ry’ubwandu […]

Ngororero: Abafatanyabikorwa bihaye umukoro wo kurandura igwingira ry’abana

Ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Ngororore JADF Isangano baratangaza ko biyemej kurandura igwingira mu bana, barushaho kwigisha abaturage kuko ibyo kurya byo bihari. Ibyo kurandura igwingira ry’abana mu karere ka Ngororero  abafatanya bikorwa b’aka karere  bakaba babitangarije mu gikorwa cy’imirukabikorwa ryari rimaze iminsi itatu, rikaba  ryashojwe kuri uyu wakane tariki ya 9  Gicurasi 2024, aho Umuyobozi w’iri huriro ry’aba […]

Kamonyi: Abacitse kwicumu rya genocide yakorewe abatutsi barasabwa gufatanya n’ubuyobozi kwimurira imibiri y’inzirakarengane zazize genocide mu rwibutso rw’akarere

Mugihe hibukwaga inzirakarengane zazize genocide yakorewe abatutsi mu 1994 mu cyahoze ari komine musambira kuri ubu akaba ari mu murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi, Ubuyobozi bw’akarere ka Kamonyi burasaba abacitse ku icumu rya genocide yakorewe abatutsi gufatanya nu Ubuyobozi kugirango imibiri y’ inzirakarengane zazize genocide yakorewe abatutsi ibashe kwomurirwa mu nzibutso mu rwego rwo gukomeza gusigasira amateka ya […]

Huye: Mu murenge wa Kinazi aho bashyinguraga ababo bapfuye bahahaye abasirikare none ubu baritwikira ijoro bajya gushyingura ahatamewe n’amategeko.

Abatuye mutugali twa Byinza na Gitovu mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye, nibo bumvikana basaba ko bahabwa irimbi rusange nyuma yuko iryo bashyinguragamo ubu butaka bwahawe abasirikare, ku uburyo n’aho baberetse bajya bashyingura babaca amafaranga ibihumbi 50 igiciro bavuga ko kiri hejuru ugereranije n’amikoro yabo, ibituma ngo hari igihe ubu abaturage bitwikira ijoro bakajya gushyingura ababo ahatemewe n’amategeko, […]

Rwanda: Hakomeje kugaragara abafite ubumuga bavuga ko iterambere ryabo ridindizwa n’imyumvire y’abadaha agaciro ibyo abafite ubumuga  bakora Abafite ubumuga butandukanye bo mu turere dutandukanye tw’igihugu, bavuga ko n’ubwo bigizwemo uruhare na leta y’u rwanda hari intambwe bamaze gutera mu kwiga ndetse no guharanira kwigira binyuze mu kwihangira imirimo, usanga bagifite imbogamizi zo kuba hari bamwe mu badafite ubumuga bagifite imyumvire […]

Gakeenke: Abafite ubumuga butandukanye barasaba gufashwa kujya bahabwa insimburangingo n’inyunganirangingo binyuze mubwisungane mukwivuza(Mituel de Sante)

Abafite ubumuga butandukanye bo mu murenge wa Mataba akarere ka Gakenke, barasaba inzego bireba byumwihariko ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda, kubakorera ubuvugizi bakajya bemererwa guhabwa insimburangingo n’inyunganirangingo bakoresheje ubwishingizi basanzwe bivurizaho bwa Mutueli de sante. Aba baturage bavuga ko usanga hari zimwe muri servise z’ubuvuzi batabasha kubona kubera kubura ubushobozi, ikibazo bavuga ko gishingiye kuba iyo bagannye ibitaro […]

Ruhango:Imyumvire ya bamwe mu babyeyi ibangamiye gahunda y’igi rimwe ku ifunguro ry’umwana

  Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Kabagali akarere ka Ruhango cyane cyane biganjemo abagabo, baragaragaraho kugira imyumvire yokuba mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana babo bari munsi y’imya itanu badashobora kubabonera igi ryo kubagaburira. Mugihe inzego zita kubuzima mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC byumwihariko mu ishami ry’iki kigo rifite mu nshingano kwita ku mikurire y’abana […]