Gicumbi District: Abagize ikipe y’abafite ubumuga barifuza ubufasha  

Bamwe   mu bagize    ikipe y’abafite  ubumuga mu karere ka Gicumbi, Gicumbi star,barasaba   kutazigera    babazwa  impamvu  batsindwa , kuko   zizwi  kandi   ikaba    ikomeje  gukerenswa  n’abakabarebereye gukemura imbogamizi bahura nazo. N’ikipe   igizwe    n’abakinnyi B’abakobwa bafite   ubumuga   bo   mu mirenge itandukanye igize akarere ka gicumbi uko Ari 21, nta bufasha bundi bagenerwa usibye ubushake no kwishakamo ubushobozi mu nshuro 3 bitozamo    buri    cyumweru. […]

Rwanda: Hakomeje kugaragara abafite ubumuga bavuga ko iterambere ryabo ridindizwa n’imyumvire y’abadaha agaciro ibyo abafite ubumuga  bakora Abafite ubumuga butandukanye bo mu turere dutandukanye tw’igihugu, bavuga ko n’ubwo bigizwemo uruhare na leta y’u rwanda hari intambwe bamaze gutera mu kwiga ndetse no guharanira kwigira binyuze mu kwihangira imirimo, usanga bagifite imbogamizi zo kuba hari bamwe mu badafite ubumuga bagifite imyumvire […]

Kamonyi: Habyarimana Jean w’imyaka 76 arasaba gufashwa kubona uko yagezwa kwa muganga

Inkuru kuwa 6 kanama 2023. Umuryango wa Habyarimana Jean w’imyaka 76 na Mukantagara Dativa batuye mumurenge wa Nyarubaka, mukagari ka Ruyanza, umudugudu wa Gitega barasaba gufashwa uyu Habyarimana jean akabasha kubona uko agezwa kwa muganga kugirango yitabweho kukibazo cy’ubumuga afite bwamufatanyije bimwe mubice by’umubiri aho kugeza ubu amaguru n’amaboko bitakibasha gukora. Uyu Habyarimana mu ijwi ryumvikanamo imbaraga nke zuburwayi bwamufatanyije […]

Gakeenke: Abafite ubumuga butandukanye barasaba gufashwa kujya bahabwa insimburangingo n’inyunganirangingo binyuze mubwisungane mukwivuza(Mituel de Sante)

Abafite ubumuga butandukanye bo mu murenge wa Mataba akarere ka Gakenke, barasaba inzego bireba byumwihariko ubuyobozi bw’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda, kubakorera ubuvugizi bakajya bemererwa guhabwa insimburangingo n’inyunganirangingo bakoresheje ubwishingizi basanzwe bivurizaho bwa Mutueli de sante. Aba baturage bavuga ko usanga hari zimwe muri servise z’ubuvuzi batabasha kubona kubera kubura ubushobozi, ikibazo bavuga ko gishingiye kuba iyo bagannye ibitaro […]

Ngororero: Bamwe mubatuye umurenge wa kagero baracyafite imyumvire yo guheza abafite ubumuga bwo mu mutwe

Bamwe mubatuye Umurenge wa Kageyo umwe mu mirenge y’akarere Ka Ngororero ikora ku ishyamba rya gishwati, baravuga ko hari bamwe muri bagenzi babo bagifite imyumire yo kumva ko ufite ubumuga bwo mu mutwe ntacyo amaze mu muryango , ahubwo ari uwo kuwuteza ibibazo birimo no kwangiza ibintu. Ibintu bavuga bahereye  ku kuba abafite ubumuga bwo mu mutwe, ngo usanga ntakindi […]

Ruhango:Imyumvire ya bamwe mu babyeyi ibangamiye gahunda y’igi rimwe ku ifunguro ry’umwana

  Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Kabagali akarere ka Ruhango cyane cyane biganjemo abagabo, baragaragaraho kugira imyumvire yokuba mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana babo bari munsi y’imya itanu badashobora kubabonera igi ryo kubagaburira. Mugihe inzego zita kubuzima mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC byumwihariko mu ishami ry’iki kigo rifite mu nshingano kwita ku mikurire y’abana […]

Kamonyi: G S Ruramba barasabaababbyeyi gukomeza kwigisha abarangije amashuri y’incuke bitegura kujya mu wambere w’amashuri abanza

  Ubuyobozi bw’inama y’Ababyeyi barerera ku ishuri rya GS Ruramba riherereye mu murenge wa Rugalika mu karere ka Kamonyi, hamwe n’ubuyobozi bw’akagali ka Masaka barasaba ababyeyi bafite abana barangije mu mwaka wa gatatu w’ikiciro cy’amashuri y’incuke, gukomeza kubitaho babafasha muri iki gihe kibiruhuklo kugirango bazabashe gutangira umwaka wa mbere umwaka utaha badasubiye inyuma. Aba nibamwe mu bana barangije umwaka wa […]

Ruhango: Ruhango Barashima Perezida wa Repuburika n’abafatanya bikorwa bafatanyije gutera ibiti mu mayaga kuri ubu akaba atoshye

Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango burasaba abatuye aka karere cyane cyane batuye mu gice cy’amayaga, gushimira umukuru w’igihugu n’abafatanyabikorwa bafatanyije nawe mu gufasha abaturage gutera ibiti muri iki gice cy’amayaga kuri ubu akaba atoshye nyamara yarahoze ari ubutaye burwangwa ni izuba ryinshi nimiyaga yatwaraga ibisenge by’amazu. Mu marushanwa y’umupira w’amaguru ryateguwe n’umushinga Green Amayaga, ndetse muri aya marushanwa abatuye umurenge wa […]

Nyaruguru: Urubyiriko rukorera mu ruganda rutunganya kawa birigutuma rutishora mu ngesombi

Bamawe mu urubyiruko rwabakobwa bakorera imirimo mu uruganda rwa Kawa ruherereye mu murenge wa Cyahinda mu karere ka Nyaruguru baravuga ko kuba bakora muri uru ruganda biri gutuma bikemurira ibibazo badategereje gusaba ndetse bikanabarinda kugera kudusantere bahuriramo nababashuka kuko ngo akazi kabo gatangira samoya za mugitondo kakagera sakumi nimwe zumugoroba. Bamwe mubakobwa bari mu kiciro cyurubyiruko twasanze mu ruganda rutunganya […]

Nyaruguru: Abahinzi b’icyayi barifuza gufashwa kubona imihanda imodoka zifashisha zitwara umusaruro wabo

Bamwe mubahinzi bicyayi bo mu murenge wa Munini mu karere ka Nyaruuru, nubwo bavuga ko nyuma yo kwitabira ubuhinzi bwicyayi hari ibyahindutse mu mibereho yabo yari yuzuyemo gutungwa no kujya guca incuro, baranagaragaza imbogamizi z’imihanda idakoze itaborohereza kugeza umusaruro wabo  ku ikusanyirizo aho imodoka ziza kuwutwara. Bamwe mubahinzi bicyayi babarizwa mu murenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru, nibo bumvikana […]